Ubujurire mu rubanza rwa Pistorius bwemewe

Pistorius yari yarahamwe n'icyaha cyo kwica atabigambiriye Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Pistorius yari yarahamwe n'icyaha cyo kwica atabigambiriye.

Umucamanza wo muri Afurika yepfo yemereye ubushinjicyaha kujuririra icyaha cyo kwica utabigambiriye cyahamijwe Oscar Pistorius kubera kwica umukunzi we Reeva Steenkamp.

Ubushinjacyaha ubu rero bugiye gusaba ko ahamwa n'icyaha cyo kwica yabigambiriye gihanishwa igihano kitari munsi y'imyaka 15.

Uru rubanza ruzaburanishirizwa mu rukiko rw'ikirenga mu ntangiriro z'umwaka utaha.

Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabye kujuririra igihano cy'imyaka itanu Pistorius yakatiwe mu kwezi kwa cumi ariko umucamanza ntiyabyemeye.

Oscar Pistorius yabaye icyamamare ku isi mu mikino ngororangingo mu gusiganwa.