Ububirigi bwahagaritse inkunga ku Rwanda

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption Ibendera ry'u Rwanda

Ububirigi bwahagaritse inkunga y'amadolari miliyoni 50 bwatangaga ku Rwanda ngo kubera ko u Rwanda rutageze ku ntego y'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n'ubutegetsi buboneye.

Itangazo rya ambasade y'ububirigi mu Rwanda ryavuze ko mu mwaka wa 2011, u Bubirigi bwemereye u Rwanda imfashanyo y'amadolari agera kuri miliyoni 200, n'andi miliyoni 50, u Rwanda nirugera kuri izo ntego.

Ububirigi buravuga ko u Rwanda rwananiwe kugera kuri izo ntego.

Muri uyu mwaka, ishyirahamwe ry'abanyamakuru batagira imipaka, ryashyize u Rwanda ku mwanya wa 162 ku rutonde rw'ibihugu 180, mu rwego rw'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.