Noheri: Abashyitsi badasanzwe i Bethlehemu

Abakirisitu basenga mu kibuga cya Manger Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Abakirisitu basenga mu kibuga cya Manger

Imbaga y'abakirisitu bavuye hirya no hino ku isi bari i Bethlehemu ahantu abakiristu bemera ko ariho Yesu Kiristo yavukiye.

Abo bakirisitu bahuriye mu kibuga cya Manger muri Cijordaniya, bareba igiti kinini cya Noheri gitatswe n'amabara y'ibendera ry'abanyapalestine.

Imihango irarangirira mu misa ya nijoro muri kiriziya yitiriwe ivuka rya Yesu.

Abanyamakuru baravuga ko umunsi wa noheri uzana umwuka w'ibyishimo n'kiruhuko ku bakirisitu bo mu burasirazuba bwo hagati ubundi baba babangamiwe n'ikandamiza.