Indege ya AirAsia iracyashakishwa

Iyo ndege yari ivuye muri Indonesia yerekeza muri Singapore Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Iyo ndege yari ivuye muri Indonesia yerekeza muri Singapore

Abategetsi ba Indonesia batangaje ko abashakisha indege ya AirAsia QZ8501 yaburiwe irengero ku cyumweru gishize babonye ibintu bibiri binini bakeka ko ari ibisigazwa byayo mu nyanja ya Java.

Umukuru w’ikigo gishinzwe ubutabazi muri Indonesia, Bambang Soelistyo, yavuze ko hari icyuma cyoherejwe hasi mu mazi gufata amafoto.

Hagati aho, ikigo gishinzwe gukurikirana ibihe by’ikirere kiravuga ko iyo ndege ishobora kuba yarahanutse kubera ikirere kitari kimeze neza.

Iyo ndege ya AirAsia yari itwaye abantu 162 igihe yaburirwaga irengero yerekeza muri Singapore ivuye i Surabaya muri Indonesia ku cyumweru.

Kugeza ubungubu imirambo 30 niyo imaze kuvanwa mu mazi.

Nta muntu warokotse wari waboneka kandi n’igice cy’ingenzi cyiyo ndege ntabwo cyari cyaboneka.