Indege za Libya zarashe ubwato bw'Ubugereki

Intambara yo muri Libya imaze guhitana abantu babarirwa mu magana Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Intambara yo muri Libya imaze guhitana abantu babarirwa mu magana.

Igisirikare cya Libya kiravuga ko indege zacyo zarashe ubwato butwara peteroli bw'Ubugereki bwari mu cyambu cya Derna kiri mu burasirazuba bw'igihugu.

Urwego rurinda inkombe z'Ubugereki rwatangaje ko babiri mu basare b'ubwo bwato - umugereki n'umunya Philipine - baguye muri icyo gitero cyabaye ku cyumweru.

Umuvugizi w'igisirikare cya Libya yavuze ko ubwo bwato bwari bwaburiwe busabwa kudahagarara mu cyambu cya Derna nta ruhushya.

Yongeyeho ko ubwo bwato bwazanaga muri Libya abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu.

Ikigo gishinzwe amato muri Libya cyavuze ko nta peteroli yaviriye mu nyanja iva muri ubwo bwato.

Umuryango uhuriweho n'ibihugu by'abarabu urateganya gukoresha inama yihutirwa igamije kubonera umuti intambara imaze amezi menshi ivugwa muri Libya imaze guhitana abantu babarirwa mu magana.