Amategeko akumira impunzi zo muri Syria

Ubusanzwe abanya Syria binjiraga muri Libani nta viza. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Ubusanzwe abanya Syria binjiraga muri Libani nta viza.

Kuri uyu wa mbere niho hatangira gukurikizwa amategeko mashya agamije kugabanya umubare w'impunzi z'abanya Syria zinjira muri Libani.

Ubusanzwe abatuye ibyo bihugu binjiraga mu kindi nta nkomyi.

Ariko guhera ubungubu abanya Syria bazajya babanza gusaba uruhushya bita viza.

Muri Libani hari hasanzwe hari impunzi zo muri Syria zirenga miliyoni imwe.

Iki ni kimwe mu byemezo bigamije kugabanya impunzi zinjira muri Libani.

Biracyari urujijo kumenya ukuntu bizagendekera abanya Syria benshi bari muri Libani batiyandikishije nk'impunzi.

Mbere y'aya mategeko mashya abanya Syria bari bemerewe kuguma muri Libani kugeza ku mezi atandatu.