Umujyi wa Baga nanone watewe

Umutwe wa Boko Haram wibasiye cyane amajyaruguru ya Nigeria Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Umutwe wa Boko Haram wibasiye cyane amajyaruguru y'uburasirazuba bwa Nigeria.

Umutegetsi wo mu rwego rw'akarere muri Nigeria yabwiye BBC ko abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram bagabye igitero cya kabiri ku mujyi wa Baga uri majyaruguru y'Uburasirazuba bw'igihugu.

Musa Alhaji Bukar Kukawa yavuze ko izo ntagondwa zatwitse igice kinini cy'uwo mujyi ejo.

Yongeyeho ko afite ubwoba ko abantu bagera hafi ku bihumbi bibiri bashobora kuba baraguye mu gitero cya mbere cyagabwe kuri uwo mujyi kuwa gatandatu igihe intagondwa zigaruriraga ikigo cy'igisirikare gihari.

Bwana Kukawa yanavuze kandi ko hakiri imirimbo mu mihanda yo muri uwo mujyi mu gihe abawutuye batabashije kugaruka mu mago yabo kugirango babashe gushyingura abapfuye.