Kagame agiye gukomeza umutekano kubera FDLR

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko icyo u Rwanda ruzakora ari ukongera ingufu z'umutekano w'igihugu bishingiye mu kongera ubushobozi.

Muri ivyo kiganiro perezida Kagame yahaye abanyamakuru, ikibazo cya FDLR kiri mu byafashe umwanya munini.

Uyu mutwe u Rwanda rurega guhungira muri Congo nyuma yo gukora Genocide wari wahawe gushyira intwaro hasi kugeza kw'itariki ya 2 z'uku kwezi kwa mbere, cyangwa se ukagabwaho ibitero n'ingabo z'umuryango w'abibumbye ziri muri Congo.

Ubwo umukuru w'u Rwanda Paul KAGAME yari abajijwe icyo u Rwanda ruteganya mugihe gahunda yo kugaba ibitero kuri umutwe yaba ikomeje kudashyirwa mu bikorwa kandi ntunashyire intwaro hasi.

Leta y'u Rwanda iravuga ko ishishikajwe no kurinda umutekano w'igihugu igategereza ibyateganyijwe kuzakorwa n'umuryango mpuzamahanga.

Umukuru w'igihugu kandi yanavuze ku kibazo c'abayobozi b'uturere bamaze iminsi begura ku mirimo yabo kandi bamwe muri bo bagahita bakurikiranwa n'inkiko.

Kuva mu kwezi gushize, 7 mu bayobozi b'uturere 30 bibo bamaze kwegura kandi abagera kuri 3 bakurikiranwe n'ubutabera bakekwaho imicungire mibi y'umutungo wa Leta.