Le Roy n'imihigo ye myinshi

Image caption Claude Le Roy

Yegukanye iki gikombe mu mwaka wa 1988 atoza Cameroun ,ndetse ashobora no kugera ku mukino wa nyuma inshuro 2 nabwo ari kumwe na Cameroun ,mu mwaka wa 2008 yabaye uwa gatatu ayoboye Ghana ,agera muri ½ ayoboye Senegal mu mwaka wa 1990.

Mu gikombe giheruka atoza Congo -Kinshasa ni bwo bwonyine atashoboye kugera muri ¼.

Gusa amahirwe ye uyu mwaka arasa n'aho atari menshi, kandi nawe ubwe arabyemera .

"Ni twe twenyine tudafite umukinnyi n'umwe wigeze gukina mu mikino ya nyuma y'iki gikombe. Bose bari abana .gusa tunejejwe no kuba tuzakina umukino ufungura irushanwa."

Congo iri kumwe na Guinea Equatorial yakiriye imikino mu mukino ubanza, izahura kandi na Burkina Faso na Gabon mu itsinda A