France: Cherif Kouachi nawe yahambwe

Cherif na Said Kouachi Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Cherif na Said Kouachi

Uwundi mu bavandi bagabye ibitero mu Bufaransa bikica abantu 17 , Cherif Kouachi yahambwe mu mujyi wa Gennevilliers.

Nawe yahamwe ahantu hatazwi nkuko byagendekeye ejo umuvandimwe we Said Kouachi wahambwwe i Reims.

Umuyobozi w'umujyi wa Reims yavuzeko itegeko ariyo ryatumye yemera ko Said Kouachi ahambwa mu mujyi ayobora nubwo hari impungenge z'uko iryo rizaba irimbi ry'intagondwa z'abayisilamu.

Kouachi ni umwe mu bavandimwe bagabye igitero ku biro by'igitangazamakuru Charlie Hebdo mu cyumweru gishize. Yaramaze imyaka 2 aba mu mujyi wa Reims.

Kouachi yahambwe ahantu hatamenyekanye kandi ntakimenyetso cyo guhamba cyahashyizweho.

Abantu bake bo mu muryango we nibo bari bahari bakikijwe n'abapolisi benshi.