Philippine: Urugendo rwa Papa Francis

Isinzi ry'abantu ryakiriye Papa
Image caption Isinzi ry'abantu ryakiriye Papa

Ku munsi wanyuma w'urugendo rwe muri Aziya, umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika, Papa Francis yayoboye misa hanze imbere y'imbaga y'abantu bagera mu mamiliyoni mu murwa mukuru wa Philippine, Manila.

Biravugwa ko aribo bantu benshi baje kwakira Papa kuva aho Papa Yohani Pawulo wa II asuriye icyo gihugu mu 1995.

Isinzi ry'abantu ryari rihagaze mu mvura, ripepera, rikoma amashyi, igihe Papa Francis yahitaga mu modoka ye.

Mbere yaho, Papa yari yabanje guhura n'urubyiruko kuri kaminuza ya Santo Tomas ahari hakoraniye ibihumbi by'abantu.