Kwibuka umunyamakuru wa BBC Komla Dumor

Komla Dumor Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Komla Dumor

BBC yatangije agashimwe gakomeye ku mwuga wo kumenyesha amakuru mu kwibuka umunyamakuru Komla Dumor umaze umwaka apfuye afise imyaka 41.

Ako gashimwe kiswe BBC World News Komla Dumor kashyiriweho abantu bose kugirango hashyigikirwe abanyamakuru bakiri bato kandi bafite impano zidasanzwe mu kuvuga amakuru kandi bakorera muri Africa.

Abashaka guhatanira ayo mashuri y'ako gashimwe bakuzuza uru rutonde :

http://careerssearch.bbc.co.uk/jobs/job/komladumoraward/10717

Byari agahinda gakomeye muri BBC yose ubwo inkuru y’urupfu rwa Komla Dumor yamenyekanaga.

Yasaga nuwari umaze kugera mu bushorishori mu muga we w’itangazamakuru .

Yarangwaga no gukuinda umwuga we,akagira umuhati kandi yifuza ko inkuru z’uyu mugabane zalkwitabwaho byihariye.

Yageze muri BBC mu mwaka wa 2007 avuye mu gihugu cye cya Ghana aho yahawe igihembo gitanggwa buri mwaka ku munyamakuru wahize abandi.

Hagati y’umwaka wa 2007 -2009 yavugaga amakuru ya mugitondo kuri radio muri gahunda ya Network Africa .

Muri iki kiganiro yaranzwe no gushimisha abumva BBC .Nyuma y’iki gihe yavuze amakuru muri gahunda The World Today.

Mu mwaka wa 2009 yatangije ikiganiro cy’ubukungu Africa business report anatangiza ikiganiro cya Focas on Africa kuri TV.

Yazengurutse hirya no hino ku mugabane w’africa aganira n’abashoramari bakomeye mu bgiganiro bigamije gushyira ahagaragara udushya mu bucuruzi.

Ntiyigeze yirrengagiza ko uyuu mugabane urimo bimwe mu bintu bitagenda neza ariko akanagaeragaza ko uyu mugabane usa n’ugana mu bihe byiza.

Mu bo baganiriye harimo bill Clinton,Bill Gates ,kofi Annan na Aliko Dangote .

Yayoboye ibiganiro byinshi imbona nkubone nk’urupfu rwa Nelson Mandela ,agirana ibiganiro n’umuryango wa Nelson