Kenya yasabye imbabazi abana b'abanyeshuri

Bamwe muri abo bana bahumekaga bibagoye kubera ibyo byuka Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Bamwe muri abo bana bahumekaga bibagoye kubera ibyo byuka.

Abategetsi ba Kenya basabye imbabazi nyuma yaho ku wa mbere igipolisi cyarashe ibyuka biryana mu maso ku bana b'abanyeshuri bari mu myigaragambyo yamaganaga igisa n'igurisha ry'ikibuga bakiniraho.

Minisitiri ushinzwe umutekano Joseph Nkaissery yahuye n'abo banyeshuri uyu munsi ku wa kabiri maze abasaba imbabazi kandi anemeza ko ikibuga bakiniraho ari icy'ishuri ryabo.

Impirimbanyi zavugaga ko cyari cyaragurishijwe mu buryo burimo ruswa n'uwashakaga kucyubakamo amazu.

Igipolisi cyari kitwaje n'imbwa cyatanyije abo bana - abato muri bo bafite imyaka 6 - gikoresheje ibyuka biryana mu maso nyuma yaho bagushirije urukuta ruherutse kubakwa hagati y'amazu y'iryo shuri n'aho bakinira.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter yerekana abo bana bahumeka bibagoye kubera ibyo byuka biryana mu maso.

Umupolisi wari uyoboye icyo gikorwa yabaye ahagaritswe ku kazi.