Rwanda: Abishe Makonene bakatiwe imyaka 20

Abanyururu mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Abanyururu mu Rwanda

Mu Rwanda hari abapolisi babiri bahamijwe icyaha cyo kwica Gustave Makonene wari impirimbanyi irwanya ruswa kubera iperereza yakoraga ku kibazo cyo kugira magendu y'amabuye y'agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Makonene wakoreraga Transparency International, basanze yapfiriye hafi y'umupaka wa Congo umwaka ushize.

Abo bapolisi babakatiye igifungo cy'imyaka 20 nyuma yo kwemera ko aribo babikoze.

Magendu y'amabuye y'agaciro ya tin na coltan niyo yafashaga imitwe yitwaje intwaro yakoreraga mu burasirazuba bwa Congo.