Mu Rwanda hibutswe jenoside yakorewe Abayahudi

Inkambi ya Auschwitz, aho Abayahudi bapfungirwa Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Inkambi ya Auschwitz, aho Abayahudi bapfungirwa

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda ku rwibutso rukuru rwa jenocide ku Gisozi, habereye umuhango wo kwibuka jenocide yakorewe Abayahudi, uwo muhango ukaba wateguwe na ambasade ya Israel n’iy’u Budage.

Nyuma y’imyaka 70 habaye isenywa rya Auschwitz, inkambi abanazi bafungiragamo Abayahudi, ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Belaynesh Zevadia, yavuze ko ku Budage na Israel iki gikorwa cyo kwibukira hamwe ari kimwe mu bigaragaza ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi.

Cyakora Leta y’u Rwanda iravuga ko igihangayikishijwe n’uko uwahakanye Genocide yakorewe Abayahudi ahanwa naho ngo uwahakanye iy’Abatutsi ntibihabwe agaciro.

Ni ku nshuro ya mbere miliyoni 6 z’Ayahudi bishwe mu mwaka w’1945 Budage bibukiwe mu Rwanda.

Igihugu cyabo gitangije gahunda yo kujya gikorera uyu muhango wo kubibuka mu Rwanda, nkuko bikorwa no kuri jenocide yakorewe Abatutsi.