Urubanza mu mizi rwa Byabagamba na Rusagara

Col Tom Byabagamba (hagati) na Bg Gen Frank Rusagara (iburyo) bahakanye ibyo bashinjwa
Image caption Col Tom Byabagamba (hagati) na Bg Gen Frank Rusagara (iburyo) bahakanye ibyo bashinjwa

Mu Rwanda urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye urubanza mu mizi ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brigadier General Frank Rusagara.

Aba bagabo bombi baregwa ibyaha birimo kwamamaza ibihuha bigamije gusebya ubutegetsi no kubwangisha abaturage, bakaba bahakanye ibyaha byose baregwa.

Col Tom Byabagamba yigeze gukurira umutwe urinda umukuru w’igihugu, akaba akiri mu ngabo z’u Rwanda, ariko Brigadier General Frank Rusagara we yahawe ikiruhuko cy’izabukuru.

Bombi bahakanye ibyaha basomewe n’ubushinjacyaha byose, birimo kwamamaza nkana ibihuha bigamije gusebya ubutegetsi no kubwangisha rubanda.

Kuri Brigadier General Frank Rusagara, hiyongeraho n'icyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Naho kuri Tom Byabagamba mubyo aregwa hiyongereyeho icyaha gishya cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Uwa gatatu ureganwa n’aba bagabo muri iri tsinda, ni Sgt Fracois Kabayiza wasezerewe mu ngabo, unahuje nabo icyaha cyo guhishira nkana ibintu byakagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye.

Iyicwa rubozo

Hafi amasaha y’igitondo yose, uyu n'umwunganira basobanuriraga urukiko ko atavuzwa uburwayi afite, ko abamukoreye iyicarubozo mw’ibazwa aribo bashinzwe kumuvuza.

Yavuze ko bimuteye impungenge kuko ngo bamuvuza mu buryo butaribwo.

We n’umwunganira babwiye urukiko kandi ko ubuzima bwe bugeramiwe, bityo akaba atashobora gukomeza urubanza ataravurwa.

Umwunganira yanateye utwatsi ingingo y’uko urukiko rwasabye ubushinjacyaha kugira uruhare mu gukurikirana ivurwa rya Sgt Francois Kabayiza.

Aha akavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yavuzwa n’uwo baburana.

Cyakora urukiko rwanzuye ruvuga ko Sgt Francois Kabayiza yavuzwa mbere y’uko urubanza rukomeza, kandi we n’umwunganira bakagira uburenganzira ku makuru no ku bizamini bimukorerwa.