Mu Rwanda miriyari 107 zakoreshejwe nabi, miriyoni 35 ziranyerezwa

Transparency Rwanda yashyize ahagaragara aho ikibazo ca ruswa kigeze mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Transparency Rwanda yashyize ahagaragara aho ikibazo ca ruswa kigeze mu Rwanda

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Transparency International, washyize ahagaragara ibyavuye mw’isesengura wakoze kuri kimwe mu byegeranyo by’imicungire y’umutungo wa leta.

Isesengura kuri iyo raporo y’umwaka w’2012-2013, bwa mbere ryashyizwe ahagaragara n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda Transparency International.

Transparency Rwanda International, iravuga ko isesengura yakoze rigaragaza ko hafi amafaranga arenga miliyari 107 yakoreshejwe nabi, naho miliyoni 35 zo ngo ni ayanyerejwe.

Uretse hamwe na hamwe havugwa ubumenyi bucye mu micungire y’umutungo n’abawunyereza, abasesenguye icyegeranyo baravuga ko uturere twose tudakora igenzura ry’ibigo tuyobora nk’amashuli n’amavuriro.

Aha naho hakaba hari impungenge nyinshi ku mikoreshereze idasobanutse y’umutungo wa Leta.

Si ubwa mbere havuzwe ikibazo cy’ikoreshwa nabi cyangwa inyerezwa ku mutungo.

Ariko nibwo bwa mbere uyu muryango utangaje ibyavuye mw’isesengura wakoreye ubushakashatsi.

Ku ruhande rwa Leta, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko nubwo hakiri ibibazo ku micungire y’umutungo muri rusange, ngo hari n’ubundi buryo bumaze kujyaho bwo gukumira ayo makosa.