Rwanda: Icyuho cya 5% ku mafaranga yari ateganyijwe kwinjira

Uwufise ububasha kw’isanamu none
Image caption Ibiro by'ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority,RRA)

Mu Rwanda ikigo cy’imisoro n’amahoro kiravuga ko habaye icyuho ku mafaranga yari ateganyijwe kwinjira mu mezi 6 ashize.

Umukuru w’icyo kigo Richard TUSABE aravuga ko muri miliyari 432,7 zari ziteganyijwe ngo habonetse miliyari 411,5. Habayeho icyuho kingana na miliardi 21,2 kingana na 4.9%.

Impamvu z’iki cyuho, ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro kiravuga ko zirimo abinjiza ibicuruzwa bavuga ko bikomeza Congo cyangwa I Burundi, ariko nyuma ngo bagahita babigurishiriza mu Rwanda.

Iki kigo kikaba cyanatangaje ko zimwe mu ngamba zo kugaruza amafaranga giteganya harimo no gukurikirana abacuruzi b’abanyarwanda bahungira mu bindi bihugu batishyuye imisoro.

Mu byateje iki cyuho harimo n’ibigo bya Leta 100 byagaragayeho kudatanga umusoro.

Bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda bamaze igihe bafunga amaduka bakajya mu bihugu bya Zambiya, Malawi na Mozambique.

Akenshi bavuga ko bahunze imisoro ihanitse.

Mu minsi ishize iki kigo cyari cyatangiye kugurisha imitungo y’abacuruzi cyatungaga agatoki kuba ku rutonde rw’abatishyura imisoro

Cyakora, inzego zishinwe imisoro zakunze kuvuga kenshi kw’imisoro yo mu Rwanda itari kurugero rwo hejuru nkuko bivugwa.

Abayishinzwe baravuga ko hari gahunda yo kongera umubare w’abasoreshwa nko mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’imisoro ku bwubatsi bw’amazu ubusanzwe itakurikiranwaga neza.