Ibitero bya Yorudaniya kuri IS

Ibitero bya Yorudaniya byariyongereye nyuma yaho umupilote wayo yiciwe. Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Ibitero bya Yorudaniya byariyongereye nyuma yaho umupilote wayo yiciwe.

Yorudaniya iravuga ko imaze kugaba ibitero by’indege 56 ku barwanyi b’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu mu gihe cy’iminsi itatu.

Ibyo bitero ngo byibasiye ibikoresho by’uwo mutwe naho abarwanyi bawo bihisha.

Yorudaniya yongereye ibitero by’ingabo zayo ku mutwe wa Leta ya Kiyisilamu nyuma yaho umupilote w’indege yayo y’intambara yishwe atwitswe abona n’uwo mutwe.

Intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Isilamu zo mu mutwe wa Leta ya Kiyisilamu zigenzura akarere kanini muri Syria no muri Irak.

Ibi byatumye bimwe mu bihugu bikomeye birimo Leta zunze ubumwe zitangira kuwugabaho ibitero by’indege.

20% by’ibyo bitero by’indege kuri uwo mutwe muri Syria ngo bimaze kugabwa n’indege za leta ya Yorudaniya.

Biravugwa ko ubu ibitero byibanze ku mujyi wa Ragga ufatwa nk’indiri z’abarwanyi b’uwo mutwe muri Syria.