DRC yanze ubufasha bwa MONUSCO mu kurwanya FDLR

Perezida Kabila yibukije ko Congo ari igihugu cyigenga Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Kabila yibukije ko Congo ari igihugu cyigenga.

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yanze ubufatanye bw'ingabo za ONU ziri muri icyo gihugu mu gikorwa cyo kurwanya abarwanyi ba FDLR nyuma yaho yanze gushyira mu bikorwa icyifuzo cya ONU cyo kubanza kuvana muri icyo gikorwa abajenerali babiri ikekaho kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu.

Perezida Joseph Kabila ku cyumweru yabwiye bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cye ko Congo ari igihugu cyigenga, ko ntawe rero ugomba kuva hanze ngo atange amategeko y'imyanya abasirikare bayo bahabwa.

Hagati aho umuvugizi wa MONUSCO, Charles Bambara, yavuze ko MONUSCO ifite inshingano yahawe n'akanama k'umutekano ka ONU zo gufasha leta ya Congo mu bikorwa binyuranye.

Yongeyeho ko bategereje amabwiriza bazahabwa n'ako kanama ku birebana n'icyo cyemezo cya leta ya Congo.