Abantu 30 bahitanywe n'ibisasu muri Libya

Libya irimo akajagari gakomeye imyaka ine nyuma yaho Muammar Gaddafi ahirikiwe Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Libya irimo akajagari gakomeye imyaka ine nyuma yaho Muammar Gaddafi ahirikiwe.

Abantu barenga 30 bahitanywe n'imodoka zaturikirijwemo ibisasu mu mujyi wa Qubbah uri mu burasirazuba bwa Libya. Abandi benshi bakomeretse.

Umuvugizi w'igisirikare yavuze ko ibyo bisasu byagabwe kuri sitasiyo ya lisansi n'inzu ikorerwamo n'abashinzwe umutekano muri uwo mujyi.

Nta muntu cyangwa se umutwe wahise uvuga ko ariwo uri inyuma y'icyo gitero.

Igihugu cya Libya kirimo akajagari kenshi cyane nyuma y'imyaka ine Col Muammar Gaddafi avanywe ku butegetsi.

Mu gihugu ubu hari leta ebyiri n'inteko nshingamategeko ebyiri zihatanira kwemerwa no kugenzura igihugu.