Kenya: Guhimba mw'ikoranabuhanga

Umushinga wa BBC w'ikoranabuhanga
Image caption Umushinga wa BBC w'ikoranabuhanga

Intyoza z’abanya Kenya mu ikoranabuhanga zatoranyijwe na BBC mu igerageza ry’umushinga w’ikoranabuhanga kuri telefoni

Amatsinda abiri y’impuguke mu ikoranabuhanga muri Kenya yatoranyijwe na BBC kugira ngo ayifashe kugeza ibiganiro ku rubyiruko rwa Afurika binyuze ku mbuga nkoranyambaga na telefoni.

Amatsinda akiri mato Go Sheng Services na Ongair yatoranyijwe mu yandi 13 muri Afurika na Amerika.

Yose yari yabanje kwitabira igikorwa cyiswe “Hackathon” cyateguwe na BBC muri uku kwezi kwa kabiri mu murwa mukuru Nairobi, Kenya. Mu gihe cy’amezi atandatu bazaterwa inkunga yo kugerageza uyu mushinga no gutanga urugero-fatiro rwakoreshwa.

‘Ndanezerewe’

Dimitry Shishkin, umukuru w’itsinda rya BBC World Service rishinzwe ibinyura mu ikoranabuhanga akaba yaranabaye umwe mu batoranyije yagize ati:

“Ndanezerewe kubera ko igikorwa cya mbere cya studiyo ya BBC kibereye muri Afurika gitumbereye gukoresha guhanga-bushya hifashishijwe ubuhanga n’ubumenyi muri Afurika, cyavuyemo ibitecyerezo birimo udushya ku rugero rwo hejuru.”

Dimitry yavuze ko amatsinda abiri yatoranyijwe yibanze cyane ku muntu ukoresha ubu buryo, mu mishinga yayo kandi imishinga yayo yatangaje cyane abatoranyaga mu buryo bwihariye.

Go Sheng Services, ni umuryango uharanira kwimakaza ururimi rw’igi Sheng n’umuco muri Kenya wazanye igitecyerezo cyo gukoresha ururimi gakondo nk’uburyo bwo kwegera abakurikira ibiganiro bakiri bato.

Euticus Mola w’imyaka 24 ukuriye iri tsinda yagize ati:

“Ni indoto y’ubuzima gukorana n’ikigo nka BBC, kandi ndishimye cyane ko gukora cyane kw’itsinda bitanze umusaruro.”

Igitecyerezo cya Ongair ni ukwegera urubyiruko rwa Afurika mu buryo bwita ku byo bacyeneye kandi bakunda.

Mu gihe cyashize, iki kigo cyakoresheje inzira yo kohereza ubutumwa bwihuse ku bakiliya n’abakurikira ibiganiro.

Trevor Kimenye w’imyaka 30 ukuriye itsinda rya Ongair yagize ati:

“Turatunguwe cyane kandi tunejejwe no kugera mu kindi cyiciro gikurikira.”

Mu gikorwa Hackathon cyateguwe na BBC mu gihe cy’iminsi ibiri, amatsinda yatangaje ibitecyerezo ku buryo bwakoresha ikoranabuhanga mu gufasha abarikoresha kugera ku biganiro ku kiguzi gito kandi anashobora kwerekana inzira zihuze zo kuvugana n’abakurikira ibiganiro.

Abarenga kimwe cya kabiri cy’abanya Afurika bakoresha imbuga ngurukana butumwa ubu baza ku rubuga rwa BBC.com bakoresheje telefoni zabo ngendanwa. Umubare uteganya kwiyongera mu gihe kiri imbere.