Rwanda:Urubanza ku caha co gucuruza abantu

Image caption Mu Rwanda hari hamaze kuvurwa ikibazo c'abantu bahendwa bakajanwa gucuruzwa hanze y'igihugu.

Imbere y'umucanza w'urukiko rukuru, Evariste NSHIMIYIMANA Alias MANIRIHO yaratuje kandi nta mwunganizi mu by'amategeko.

Yemera ibyo ubushinjacyaha bumurega ku cyaha cyo gutwara abakobwa babiri bari mu kigero kiri hagati y'imyaka 23 na 25, abizeza ubuzima bwiza no kubashakira abagabo muri Uganda.

Abo bakobwa bakaba bagaruwe bamaze kwambuka umupaka w'u Rwanda na Uganda baciye inzira y'igiturage.

Uburyo umushinjacyaha avuga ko bujyanye n'ibyaha byambukiranya imipaka mu gucuruza abantu bugamije indonke ku babikora.

Urukiko rwavuzeko NSHIMIYIMANA yemeye icyaha kuva agifatwa n'inzego z'umutekano kugeza uyu munsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko yagombaga guhabwa amashiringi ya Uganda ibihumbi makumyabiri kuri buri mukobwa.

Uregwa abyemeza avuga ko yagombaga kuyahabwa n'abagabo yari kuzashyikiriza abo bakobwa kandi abo bakobwa nabo bakazamwongera ayandi.

Cyakora NSHIMIYIMANA we abyita uburyo bwo gufasha abo baturanyi be nubwo ngo bari babihishe imiryango yabo, akavuga ko kandi atari azi ko kubajyana bigize icyaha.

Umushinjacyaha yasabye urukiko ko rwamuhanisha gufungwa imyaka itatu akanatanga ihazabu ya miliyoni 3 kandi akanishyura amagarama y'urubanza.

Imanza nk'izi zitangiye gushyirwa ahagaragara cyane nyuma y'aho mu mpera z'umwaka ushize umukuru w'igihugu Paul Kagame avugiye ko ibi byaha bimaze kuba nk'icyorezo mu Rwanda.

Mu mwaka ushize gusa, abarenga ijana na mirongo itanu bafatiwe mu bikorwa nkibi by'ubucuruzi bw'abantu, aho ngo babizeza kubashakira akazi mu bihugu byo hanze ariko bakisanga bari mu bikorwa by'urukozasoni.

Umucamanza yavuze ko kuri rubanza rwa NSHIMIYIMANA ruzasomwa kw'itariki 13 z'ukwezi gutaha.