Austria: Itegeko rikaze kuri Islam

Sebastian Kurz, ibumoso Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Sebastian Kurz, ibumoso

Inteko ishinga amategeko ya Autriche yatoye itegeko rikemangwaho rigamije guhindura itegeko rigenga idini rya Kiyisilamu.

Umushikiranganji ushinzwe kworohereza abantu kubana, Sebastian Kurz, yashyigikiye ayo mahinduka ariko abakuru b'abayisilamu bakavuga ko atabafata kimwe n'abandi.

Iryo tegeko rishya rizabuza inkunga ituruka hanze yo gufasha imisigiti cyangwa abayobozi b'imisigiti, nubwo abakristu n'abayahudi bo bazakomeza kubona iyo nkunga.

Ariko bwana Kurz yabwiye BBC ko iryo tegeko ari ingenzi cyane kuri Autriche kandi ko ritanga n'uburenganzira burimo no gukingira abanyedini iyo bagiye mu biruhuko.

Yahakanye ariko ko iryo tegeko ritewe n'ibitero biherutse kugabwa n'abahezanguni mu Bufaransa no muri Denmark.