Bangladeshi: Avijit Roy yicishijwe umupanga

Avijit Roy Uwufise ububasha kw’isanamu AVIJIT ROY FACEBOOK
Image caption Avijit Roy

Umunyamerika ukomoka muri Bangladeshi, uzwi cyane kubera urubuga afite kuri internet yandikaho ibitekerezo by'abantu batemera Imana, yicishijwe umupanga igihe yasuraga umujyi wa Dhaka.

Avijit Roy, uba muri Amerika, yari yagiye mu murwa mukuru wa Bangladeshi arikumwe n'umugore we kwitabira ibirori byo kumurika igitabo.

Yabonye ubutumwa bumutera ubwoba kubera ibitekerezo bye bidahagaze kw'idini iri cyangwa ririya, kuburyo byatumye anegurwa ko arwanya Islam.

Mu myaka ibiri ishize, hari undi mwanditsi ufite urubuga kuri internet, Ahmed Rajib Haider wishwe azira ko yamaganye ubuhezanguni bw'abanyamadini. Igipolisi cyavuze ko kiri gukora iperereza kwiyicwa rya bwana Roy.