Rwanda: Agnes Ntamabyariro yakatiwe burundu

Agnes Ntamabyariro
Image caption Agnes uwa kabiri ibumoso

Urukiko rukuru rwakatiye igihano cyo gufunwa burundu y’umwihariko Agnes NTAMABYARIRO uregwa icyaha cya Genocide.

NTAMABYARIRO wahoze ari umushikiranganji w'ubutabera muri leta y’abatabazi niwe niwe wenyine kugeza ubu uburanishijwe n’inkiko z’ u Rwanda mu bari bayigize.

Agnes NTAMABYARIRO w’imyaka 77 wigeze kuba umushikiranganji w’u Rwanda muri leta y’abatabazi yahanishijwe n’urukiko rukuru igihano cya burundu y’umwihariko. We ntiyari mu rukiko, cyakora hari bamwe bo mu muryango we.

Nyuma y’imyaka ikabakaba 18 afunzwe, bimwe mu byaha yahamijwe n’urukiko birimo gushishikaliza gukora Jenoside.

Kuri kiki, cyaha yakomeje gusaba ko yagihanagurwaho kuko ngo umuyobozi waryo Justin MUGENZI yari yungirije mu buyobozi bw’ishyaka PL Power nawe yagihanaguweho.

Urukiko rwavuze ko ngo uretse kuba yaragaragaye ari kumwe na Perezida SINDIKUBWABO Theodore wabwiraga abanyakibuye kutigira ba ntuibindeba ku Kibuye ari naho avuka.

Ngo we ubwe yumvikanye ashimira uburyo bitwaye neza mu bwicanyi muri icyo gihe. Ubushinjacyaha bunongeraho imvugo yakoresheje no mu binyamakuru urukiko ruvuga zerekana uruhare rwe mu gukangurira abantu kwica abatutsi.

Ntamabyariro anashinjwa urupfu rwa Jean Baptista wari Perefe wa Butare.

Urukiko rwavuze ko yatanze ibaruwa imufungura ariko agashyikirizwa inzego z’iperereza nyuma akaza kwicwa.

Cyakora yagizwe umwere ku bindi byaha aregwa birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu rupfu rwa Maitre MUTEMBE Protogene.

Urukiko rwavuze ko nka Ministre w’ubutabera atigeze agaragaza ubushake bwo guhana abari muri ibyo bikorwa by’ubwicanyi kandi ngo yari abifitiye ububasha, cyangwa ngo yitandukanye n’iyo guvernema.

Ntamabyariro Agnes avuga ko yazanwe mu Rwanda yuma yo gushimutWA n’inzego z’umutekano z’ u Rwanda aho yari yarahungiye mu gihugu cya Zambiya.

Cyakora mu kuburana kwe ibi ntibyigeze bihabwa agaciro.

Kuri uru rubanza rumaze imyaka 3 mu bujurire, yaba uregwa cyangwa umwunganira ntawabotse mu kurusoma ngo atangaze niba bazajuririra urukiko rw’ikirenga nk’andi mahirwe bashobora kugerageza kugeza ubu.

Yahoze anungirije Justin MUGENZI mu gice cy’ishyaka PL ariko kitwaga Power cyari gishyigikiye ubutegetsi bwariho mbere ya Genocide.

Gusa uyu niwe wa mbere mu bari gaize Guvernema y’abatabazi uburanishijwe nubutabera bw’ u Rwanda.