Rwanda: David Kabuye agumijwe muri gereza iminsi 30

Image caption David Kabuye ahakana ivyo arerwa, akemeza ko azira raporo yakoze ku bikorerwa muri gereza

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rumaze gutegeko ko Cpt David KABUYE uregwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo no gusebanya mu ruhame akomeza gufungwa igihe cy’iminsi 30.

Ruvugako ari kubera ko ngo ibi byaha biremereye kandi ashobora no kuba yabikorera hanze.

David Kabuye wasezerewe mu ngabo ni ubwa kabiri yongeye gufungwa, nyuma y’amezi 6 afunguwe muri gereza ya Nyarugenge ku cyaha yari yahamijwe cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Umucamanza yavuze ko iperereza ryakozwe ryerekana ko ibyaha Capt David Kabuye ashinjwa biri ku rwego rukomeye.

Yavuze ko akomeza gufungwa indi minsi 30. Ibyaha ashinjwa kuri iyi inshuro ya 2 ni bibiri.

Birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo no gusebanya mu ruhame.

Ariko bikubiyemo amagambo ashinjwa kuba yaravugiye muri gereza ubwo yari afunzwe agamije:

- kunenga ubutegetsi bwa Perezida w’ u Rwanda Paul KAGAME.

-gukorana n’umwami,

-gushyigikira abakorana na FDRL n’abaregwa ibikorwa by’iterabwoba, abafunze n’abari hanze batavuga rumwe na Leta,

-kuvuga ko ngo Leta y’ u Rwanda niyo yajugunye imirambo yabonetse mu Kiyaga cya Rweru umwaka ushize,

-gushyigikira ibyatangajwe muri Film yatambutse umwaka ushize kuri TV ya BBC, film yitwa Rwanda’s Untold Story Leta y’u Rwanda ikomeje kwemeza ko ipfobya Genocide.

David Kabuye ahakana ibyaha aregwa byose

Ubushinjacyaha bufite urutonde rw’imfungwa zirenze 5 zimushinja kuvuga ayo magambo.

Cyakora Cpt David Kabuye abihakana byose, avuga ko impamvu yabyo no kongera gufatwa arangije igihano aruko yakoze icyegeranyo ku bucuruzi bukomeye bubera muri gereza aho yari afungiye n’abo bamushinja bari muri raporo yakoze kuri ubwo bucuruzi.

Ubucuruzi yemeza ko bukorwa hagati y’imfungwa na bamwe mu bakuriye gereza, kandi bwinjiza akayabo k’amafaranga.

Avuga ko yerekanye ko bitangaje kuba imfungwa zirimo izakatiwe burundu y’umwihariko zikoresha itumanaho rya intenet na Telefone n’abo hanze, kandi ngo muri gereza zikaba zinafitemo ubucuruzi nka pharmacie zikomeye, amabanki, Mobilemoney, ubucuruzi bukomeye bw’itabi ririmo n’iry’ibiyobyabwenge kandi mu buryo yemeza ko bunzwi na bamwe mu bakuriye gereza.

Umwunganira Me NDIKUMANA Vincent avuga ko ibyaha byose nta shingiro, ko ari ibihimbano kandi nta n’ibimenyetso ndetse ko harimo n’icy’abantu basigaye bakangisha abandi nko gukorana n’Umwami.

Kabuye yari asanzwe yikoreraga imirimo y’ubucuruzi nyuma yo gusezererwa mu ngabo.

Yafashwe mu ntangiro z’uku kwezi hashize iminsi 3 arangije igihano cy’igifungo cy’amezi 6 ku cyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwanze icyifuzo cy’uko yaba afunguwe by’agateganyo ruvuga ko ashobora no gukomeza ibyo byaha ari hanze, maze umucamanza asaba ko yakomeza gufungwa indi minsi 30.