Mugesera yanse kuburana kuko ngo ararwaye

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Leon Mugesera

Ubushinjacyaha bukunze kuvuga ko Mugesera abikora kugirango atinze urubanza, cyakora kuri iyi nshuro urukiko ntirwanahaye agaciro kuvuga ko arwaye kuko nta mpapuro yerekanaga za muganga wemeza ko koko afite icyo kibazo.

Yitaba urukiko mu gitondo cy'uyu munsi, Dr Leon MUGESERA uregwa ibyaha bya Genocide yagaragaraga kw'isura nk'ubabaye cyane.

Mu rubanza rugeze aho Mugesera agira icyo avuga kuri buri mutangabuhamya wo ku ruhande rw'ubushinjacyaha, ntiyakomeje muri iyo nzira nkuko byari byitezwe.

Yavugaga ko arwaye, kandi yazanywe mu rukiko ku mabwiriza y'ubuyobozi bwa gereza, ko ngo yagombaga kujya kwa muganga.

Aho yasubizaga umucamanza wavugaga ko ikindi gihe iyo yabaga ashaka kwivuza atirirwaga abanza kuza mu rukiko.

Kuri Dr MUGESERA ntibikunze kubaho ko aburana afite isura yerekana ko atishimye.

Akenshi buri kanya aba akoresha amagambo yo gusetsa, ku buryo abari mu rukiko basa n'abatajya barambirwa kabone niyo rwamara amasaha menshi.

Hafi amasaha ane yose, impaka zari ndende asabwa kuburana kuko ngo nta cyemezo cya muganga cyerekanaga ko koko afite uburwayi bwatuma adakomeza urubanza.