Umwumvikano ku mazi ya Nile

Misiri yari ifite impungenge ku rugomero rwa Ethiopia Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Misiri yari ifite impungenge ku rugomero rwa Ethiopia

Misiri, Ethiopia na Sudani byashyize umukono ku masezerano y'intango ku kuntu ibyo bihugu bizasaranganya amazi y'uruzi rwa Nile rubinyuramo.

Ibi bibaye mu gihe igihugu cya Ethiopia kirimo kubaka urugomero rushya rw'amashyanyarazi kuri urwo ruzi kivuga ko ruzacyongerera umuriro w'amashanyarazi.

Mu magambo bafashe mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, abakuru b'ibyo bihugu bitatu bashimye cyane ayo masezerano.

Mu gihe cyashize igihugu cya Misiri cyari cyavuze ko gifite impungenge ko uwo mushinga wa Ethiopia wo kubaka urwo rugomero - uzatwara miliyari 4 z'amadolari - uzagabanya amazi ya Nile asanzwe agera muri icyo gihugu.

Amazi yose ya Misiri urebye atangwa n'uruzi rwa Nile.