Amategeko adasanzwe yo gukumira Ebola muri Guinee

Perezida Conde arashaka ko Ebola itongera kuboneka muri Guinee. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Conde arashaka ko Ebola itongera kuboneka muri Guinee.

Umukuru w'igihugu wa Guinee yatangaje ko yashyizeho amategeko adasanzwe arebana n'ubuvuzi mu ntara 5 muri gahunda yo kurandura burundu indwara ya Ebola muri icyo gihugu.

Alpha Conde yavuze ko iyo ndwara ikomeje kuba ibamba.

Mu ngamba yashyizeho harimo gushyira mu kato ibitaro byose n'amavuriro bifite abakozi banduye Ebola.

Yashyizeho kandi amategeko mashya agenga gushyingura no guha uburenganzira abategetsi bwo kubuza abantu kuva mu mago yabo bibaye ngombwa.

Ayo mategeko mashya azakurikizwa mu turere dukikije umurwa mukuru Conakry azamara iminsi 45.

Muri Sierra Leone bitunyuranye ho kuri iki cyumweru niwo munsi wa nyuma abaturage badasohoka mu mago yabo muri gahunda yo gukumira burundu Ebola.

Naho muri Liberia habonetse abantu babiri bakekwaho kuba baranduye iyo ndwara mu gihe hari hashize ibyumweru bibiri nta muntu n'umwe igaragayeho muri icyo gihugu.