Rwanda: Kagame aravuga iki kw'itegeko nshinga?

Prezida Kagame Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Paul Kagame

Umukuru w’U Rwanda Paul Kagame yavuze ko ashyigikiye ko itegeko nshinga rigena igihe uyobora amara ku butegetsi rigomba kubahwa bityo ntiribe ryahindurwa .

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Paul Kagame yavuze ko hari n’abandi basanga itegeko rishobora guhindurwa mu gihe byaba byifujwe n’abaturage baritoye .

Gusa aba nabo ngo bakaba bafite inshingano zo kubimwemeza mbere y’uko ahindura uruhande ahagazemo muri iki gihe .

Muri iki kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri, Prezida Kagame yavuze ko mu gihugu ubu hari impande ebyiri zifite ibitekerezo bitandukanye ku birebana n’igihe umukuru w’igihugu atagomba kurenza ku butegetsi.

Hari abo avuga bari ku ruhande rw’uko itegeko ririho rigomba kubahwa uko riri,aba akavuga ko ari bo nawe arimo .

President Kagame ariko avuga ko hari n’abifuza ko ingingo igena igihe ntarengwa yahindurwa bityo bakaba bamusaba ko yongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017.

Gusa ,nubwo yavuze ko yubaha ibitekerezo byabo ,aba ngo bagomba kumwumvisha impamvu agomba kwemeranywa nabo.

Ubu si ubwa mbere havugwa ku ihindurwa ry’itegeko nshinga kugira ngo President Paul Kagame abe yakwemererwa kongea kuyobora U Rwanda .

Bamwe mu banyapolitiki barimo n’abashikiranganji bamaze gutangaza ku mugaragaro ko bifuza ko iri tegeko rihinduka kugira ngo Paul Kagame akomeze kuyobora igihugu .

Hashize iminsi kandi humvikana amajwi y’abaturage basaba ko umukuru uriho yakomeza kuyobora igihugu hatitawe ku biteganywa n’itegeko nshinga ryo ryavugaga ko atagomba kurenza mandate ya kabiri igomba kurangirana n’umwaka wa 2017.