Kenya: Gusengera abapfushije

Igitero cy'i Garissa Uwufise ububasha kw’isanamu bbc
Image caption Igitero cy'i Garissa

Umunsi wa mbere wo kunamira abantu baguye mu gitero cyo kuri Kaminuza y'i Garissa uhuriranye n'umunsi abakristu bibukaho izuka rya Yesu, bikaba byitezwe ko mu masengero yabo baza gusengera ababuze ababo kuri uyu munsi mukuru wa Pasika.

Amatorero menshi yashyizeho abacungera umutekano bafite intwaro kugirango barinde amateraniro yabo.

Ubushikiranganji bw'ubutegetsi bw'igihugu bwavuze ko umwe mu bagabye icyo gitero ari umuhungu w'umukozi wa leta ukorera mu majyaruguru y'uburasirazuba.

Ubwo bushikiranganji bwavuze ko ise w'uwo mwana yatangaje ko yabuze umuhungu we igihe icyo gitero kiba.

Icyo gitero cyagabwe n'umutwe wa Al Shabaab kuwa kane cyahitanye abantu hafi 150.

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge uravuga ko abavandimwe babo bamaze kumenya imiramo 54.

Akanama k'abayisilamu b'abaSunni bo mu Misiri, Al-Azhar, kamaganye icyo gitero.

Umukuru wa Kenya, Uhuru Kenyatta yashyizeho iminsi 3 y'icyunamo anizezako abashinzwe umutekano bazongera ingufu mu kurwanya uwo mutwe.