Ubutabera bwifashe gute mu Rwanda kuva mu 2010

Leta y'u Rwanda yemera ko hari abafungwa dosiye zabo situzuye Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Leta y'u Rwanda yemera ko hari abafungwa dosiye zabo situzuye

Mu Rwanda ministre w’intebe Anastase Murekezi yari mu nteko uyu munsi aho yasobanuraga uko ubutabera bwifashe muri rusange kuva mu w’2010.

Abagize inteko nabo bamubajije ibibazo birimo iby’imanza zicibwa ntizirangizwe, n’ibibazo bimaze igihe bivugwa birimo abafungwa bafite amadosiye atuzuye na bamwe mu banyereza umutungo wa Leta ntibahanwe.

Hafi amasaha 2 Ministre w’intebe Anastase Murekezi yari imbere y’abagize inteko ishinga amategeko, asobanura bimwe mu byakozwe n’inzego z’ubucamanza.

Mu byakozwe yavuze birimo ibijyanye n’imanza zaciwe za Genocide ku rwego mpuzamahanga, muri Gacaca, n’uburyo inzego ziteganya gukemura ibibazo bivugwa mu kurangiza imanza zirimo n'iz’imitungo.

Ariko yanatinze cyane ku mikorere y’ubucamanza bw’imbere mu gihugu, akoresha imibare ku ngano y’ibyakozwe.

Cyakora abadepide bongeye kugaruka ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu butabera birimo abantu bafungwa batujuje dossier, abanyereza umutungo wa Leta n’ikibazo cyo kutarangiza imanza ziba zaraciwe.

Ni kenshi byakunze kuvugwa ko imanza ku bantu basahura Leta zibanda cyane cyane ku baciriritse.

Abitwa ko badakorwaho kubera ubudahangarwa kuri ubu bagereranywa n’ibifi binini mu mvugo isigaye ikoreshwa ngo ntibagezwa imbere y'ubutabera.