Kwibuka ku nshuro ya 21: Prezida Kagame yiyamye amahanga

Prezida Paul Kagame yiyamye amahanga adacira imanza abaregwa jenoside Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Prezida Paul Kagame yiyamye amahanga adacira imanza abaregwa jenoside

Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo kwibuka jenoside ku nshuro ya 21, umukuru w’igihugu akaba yongeye gutunga agatoki ibihugu by’amahanga yavuze ko bikomeje gukingira ikibaba ababihungiyemo bagize uruhare muri jenocide.

Mu ijambo yavuze amaze gucana urumuri, Prezida Kagame yikomye cyane ibihugu by’amahanga atabivuze mu mazina ashinja kwirengagiza uburemere bw’icyaha cya jenoside.

Kuri we bimwe mu bihugu ngo byanga nkana gucira imanza abakoze ibyaha babihungiyemo.

Perezida Kagame yanavuze ku mutwe wa FDLR ashinja kuba wiganjemo abagize uruhare muri genocide yabaye mu Rwanda, nyamara amahanga yo agasa n’ayifata nk’umutwe wa politiki.

Bitandukanye n’uko bisanzwe, imihango yose yo kwibuka igomba kubera ku rwego rw’umudugudu aho abaturage bahamagarirwa kwitabira ibiganiro.

Itangazo ryasohowe na komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside rivuga ko buri mudugudu ugomba gutanga ibiganiro bine.

Ibyo biganiro bikaba bigomba kwibanda ku gushima ubutwari bw’abahagaritse jenoside, ukwiyubahaka kw’igihugu mu ruhando rw’amahanga ndetse no guhangana n’abahakana cyangwa bagapfobya jenoside.