Abandi bimukira 5 bishwe muri Afurika yepfo

Umwami Zwelithini yavuze ko atumviswe neza Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Umwami Goodwill Zwelithini yavuze ko batamwumvise neza.

Abandi bantu barenga batanu baguye mu bitero byibasira abanyamahanga bimaze iminsi bivugwa mu mujyi wa Durban wo muri Afurika yepfo.

Igipolisi cyongereye amarondo kugirango kibashe gukumira ibindi bitero byibasira amaduka y'abimukira bava mu bindi bihugu bya Afurika.

Abimukira babarirwa mu magana bataye amago yabo bahungira mu nkambi.

Perezida wa Afurika yepfo, Jacob Zumba yamaganye ibyo bitero maze ashyiraho akanama kagamije kugerageza kugarura umutekano ku bimukira muri uwo mujyi.

Hagati aho igihugu cya Malawi cyavuze ko kirimo kureba ukuntu cyatahura abaturage bacyo basizwe iheruheru n'ibikorwa by'urugomo byibasiye abanyamahanga i Durban.

Umwe mu banyasomalia iduka rye ryasahuwe mu mpera z'icyumweru gishize yabwiye BBC ko igipolisi cyarengewe ku buryo cyamusabye guhunga agakiza ubuzima bwe.

Ibyo bikorwa by'urugomo byatangiye nyuma y'amagambo umwami w'aba Zulu, Goodwill Zwelithini, yavuze mu kwezi gushize asaba abanyamahanga guhambira utwabo bakava muri Afurika yepfo.

Nyuma yavuze ko abantu bamwumvise nabi.