TPIR : abanyabutare mu bujurire

Abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha
Image caption Abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Urugereko rw'ubujurire rw'Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ruri Arusha muri Tanzania (TPIR), rwatangiye kumva ubujurire bw'abantu batandatu bahurijwe mu rubanza rwitiriwe Butare urw'iremezo rwakatiye ibihano biri hagati y'igifungo cy'imyaka 25 kugeza ku cyo gufungwa burundu.

Uwatangiye gutanga ubujurire bwe ni Paulina Nyiramasuhuko wari ministri w'umuryango no guteza imbere umutegarugori , urw'iremezo rwakatiye gufungwa burundu rumaze kumwemeza ibyaha bya jenoside, ibyo gucurira hamwe n'abandi umugambi wo gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, birimo ubuhotozi no gukorera abagore ibyamfurambi.

Mu bujurire bwe, abamwunganira babwiye abacamanza ko urw'iremezo rwamurenganije rumucira urubanza rushingiye ku nyandiko y'ibirego idafututse.

Ikindi kandi ngo urw'iremezo rwamuhamije icyaha cyo kujya mu mugambi wo gukora jenoside rushingiye ku ngingo y'uko yari muri guverinoma y'abatabazi, kandi mu nyandiko y'ibirego baramushinjaga kujya umugambi n'abo baregwa mu rubanza rumwe, ku byaha byakorewe i Butare.

Banavuze ko urw'iremezo rwamwemeje ibyaha rushingiye ku buhamya bw'abantu bivuguruzaga, banavuguruzanya hagati yabo, ariko kandi ntirwite ku ngingo zabonekaga muri ubwo buhamya zarengeraga Nyiramasuhuko.

Bakaba basaba rero ko urw'ubujurire rwamurenganura rumuhanaguraho ibyaha no kumufungura.

Ubushinjacyaha bwagerageje gusenya ingingo z'ubujurire bwa Nyiramasuhuko, buvuga ko urw'ubujurire rukwiye gushimangira ibyemezo byafashwe n'urw'iremezo.

Urubanza ruzakomeza rwumva ubujurire bw'umuhungu wa Nyiramasuhuko, Shalom Arsene Ntahobari, nawe wakatiwe gufungwa burundu mu rw'iremerzo.

Undi wakatiwe gufungwa burundu mu rw'iremezo, ni Elie Ndayambaje wahoze ari burugumesitri wa Muganza.

Yozefu Kanyabashi wayoboraga Ngoma we yakatiwe imyaka 35, Alphonse Nteziryayo wari perefe wa Butare akatirwa 30 na Sylvain Nsabimana, nawe wabaye perefe wa Butare akatirwa 25.

Ubujurire muri urwo rubanza, uwa nyuma uru rukiko rusigaranye, rukaba ari narwo rwatwaye igihe kirekire muri uru rukiko, buratenganya kurangira kuwa gatatu w'icyumweru gitaha.