Google irashinjwa kwica amategeko y'Uburayi

Abantu benshi bajya kuri interineti bakoresheje Google mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi. Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Benshi mu Burayi bakoresha Google mu gushakisha ibintu binyuranye kuri interineti.

Nyuma y'imyaka itanu y'iperereza umuryango w'ubumwe bw'Uburayi washinje ku mugaragaro Google icyaha cyo gukoresha nabi umwanya ifite ku masoko atanga amarembo yo kwinjira mu ikoranabuhanga rya Interineti.

Umukuru w'ishami ry'uwo muryango rishinzwe amapiganwa, Margrethe Vestager, yavuze ko afite impungenge ko icyo kigo giha umwanya munini cyane serivisi zacyo zigereranya ibiciro by'ibicururizwa kuri interineti kurusha serivisi zitangwa n'ibindi bigo, bityo kikaba kinyuranya n'amategeko y'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi.

Uyu muryango kandi watangiye gukora iperereza kuri porogaramu ya Google yitwa Android.

Google yahawe ibyumweru icumi kugira ngo ibe yashubije.

90% byabashakisha amakuru kuri interinet mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi bakoresha Google.