Al Shabaab " ivana abayoboke muri Kenya"

Al Shabaab iherutse kugaba igitero kuri kaminuza ya Garissa muri Kenya.
Image caption Al Shabaab iherutse kugaba igitero kuri kaminuza ya Garissa muri Kenya.

BBC yabonye gihamya gishya cyerekana ko umutwe wa Al Shabaab wo muri Somalia uvana abayoboke bawo bamwe muri Kenya.

BBC yamenye ko urubyiruko rwinshi rwo mu mujyi wa Isiolo - uri hagati muri Kenya - rwaburiwe irengero rwagiye ruterefona ababyeyi babo bababwira ko binjiye mu mutwe wa Al shabaab.

Hari andi makuru nkayo mu tundi duce twa Kenya.

Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe umutekano aravuga ko ibiganiro byo kuri telefone zumvirije byerekanye ko abari inyuma y'igitero giherutse kugabwa kuri kaminuza ya Garissa muri kuno kwezi bari bafite abantu bakorana muri Kenya.

Ariko umunya Kenya umwe gusa niwe umaze kumenyekana ko yari mu bagabo bane bitwaje intwaro bagabye icyo gitero.