Uburayi ngo nta gitangaza bwakora ku bimukira

Abimukira bakunze kurohama mu nyanja bagerageza kwinjira mu Burayi. Uwufise ububasha kw’isanamu Marina Militare
Image caption Abimukira bakunze kurohama mu nyanja bagerageza kwinjira mu Burayi.

Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi wavuze ko nta gisubizo cyoroshye ufite mu kubonera umuti ikibazo cy'abimukira babarirwa mu bihumbi bambuka inyanja ya Mediterranee bagerageza kwinjira - mu buryo butemewe n'amategeko - ku mugabane w'Uburayi.

Muri kino cyumweru abimukira hafi 400 bari bavuye mu majyaruguru ya Afurika bararohamye.

Umuvugizi w'akanama k'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi yavuze ko uwo muryango nta gitangaza wakora kugirango icyo kibazo gihite kirangira.

Yongeyeho ko gutunga agatoki abandi ntacyo byageraho.

Umuryango w'abibumbye washinje umuryango w'ubumwe bw'Uburayi kubangamira ubuzima bw'abimukira ugabanya ibikorwa byawo byo kubatabara.