Urugendo rwamagana ibitero ku bimukira

Perezida Jacob Zuma yamaganye ibyo bitero ku bimukira. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Perezida Jacob Zuma yamaganye ibyo bitero ku bimukira.

Abanyafurika yepfo babarirwa mu bihumbi bakoze urugendo rugamije kwamagana ibikorwa by'urugomo byibasira abanyamahanga bimaze iminsi bivugwa muri icyo gihugu.

Abantu bakoraniye mu mijyi ya Johannesburg na Port Elizabeth hibasiwe cyane n'ibitero ku banyamahanga byabaye muri 2008.

Abashinzwe umutekano bakoze umukwabo mu mazu acumbikira abagenzi mu gace ka Alexandria mu mujyi wa Johannesburg, ahabereye ibitero ku bimukira mu byumweru bike bishize.

Umunyamakuru wa BBC uri muri Afurika yepfo aravuga ko kubona igisirikare cyarashyizwe mu mihanda gukora amarondo byakiriwe neza n'abaturage kandi ngo birasa nkaho byatumye icyuka kibi kirushaho kugabanuka.