Football: Rotimi Adebayor yasabye imbabazi

Emmanuel Adebayor Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Emmanuel Adebayor

Umuvandimwe w'umukinnyi w'umupira w'amaguru ukina mu murwi wa Totteham Hotspur wa hano mu Bwongereza, Emmanuel Adebayor, yasabye imbabazi nyuma yaho uwo rutahizamu amuregeye ku rubuga rwa Facebook, we n'abandi bavandimwe be.

Rotimi Adebayor yabwiye BBC ko asabye imbabazi ku bintu byose yakoze bibi, kandi ko yifuza ko umuvandimwe we agaruka mu muryango.

Emmanuel Adebayor, unakinira igihugu cye cya Togo, yatangaje mu cyumweru gishize, umuzigo atewe no gufasha umuryango we kandi ko ibibazo afitanye na bamwe mu bavandimwe be byahungabanyije uko akina.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook, Adebayor yavuze ukuntu yakoresheje amafaranga menshi cyane mu gufasha umuryango we, n'ukuntu yashwanye na bamwe mu muryango we.

Uyu mwaka w'irushanwa ryo mu cyiciro cya mbere cy'u Bwongereza wabereye nabi cyane uyu munyaTogo.

Emmanuel Adebayor yavuze ko yifuza ko imiryango y'abanyafurika yigira kubyo yaciyemo.