Burundi: Amazu n'amamodoka byatwitswe

Imyiyerekano i Bujumbura
Image caption Imyiyerekano i Bujumbura

Imyiyerekano y'uyu munsi yaranzwemo ibikorwa byo gutwika amazu n'amamodoka hamwe n'abapfuye.

Muri komini Buterere umupolisi w'umugore yatewe ibyuma n'abakora imyiyerekano bamutera amabuye kuburyo arembye, abapolisi nabo barasa umunyagihugu umwe.

Abo bakora imyiyerekano batwitse imodoka ya Musitanteri wa komini Buterere batwika n'ingoro 2 z'ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD.

Ahandi habayemo ibikorwa byo gutwika mw'ijoro ryakeye ni i Tora mu ntara ya Bururi, ahatwitswe imodoka y'ishyirahamwe rihingura icyayi OTB.

No mu Ngagara mu murwa mukuru wa Bujumbura hatwitswe Bus itwara abantu hamwe n'ipikipiki.

Aho mu murwa mukuru wa Bujumbura imyiyerekano yabereye mu Nyakabiga, Musaga, Bwiza, Cibitoke no muri Komini ya Kanyosha muri Bujumbura rurale.