Nepal: Umutingito w'isi wongeye kuhaba

Umutingito w'isi muri Nepal
Image caption Umutingito w'isi muri Nepal

Igihugu cya Nepal cyongeye guterwa n'umutingito w'isi ukomeye.

Abategetsi baravuga ko abantu bagera kuri 40 bapfuye mu murwa mukuru, Kathmandu, abandi ibihumbi bashwiragira mu mihanda bahunga.

Ayo makuru avuga ko abarenga igihumbi bakomerekeye muri uwo mutingito kandi ko hari amazu yasenyutse.

Mu mujyi wa Chautara hapfuye abantu 4. Uyu mutingito waje gukurikirwa n'indi miraba igera kuri 5 yavugiraga mu gace karimo imisozi.

Hari impungenge z'uko iriduka ry'ubutaka ryaba ryahitanye abandi bantu mu duce turuhije kugeramo.

Uwo mutingito wanumvikanye mu gihugu bahana imbibi cy'Ubuhinde aho byateje ubwoba i Delhi ku murwa mukuru no mu ntara ya Bihar iri mu majyaruguru, aho abantu 2 bapfuye.

Uyu mutingito uje hashize ibyumweru bibiri gusa habaye undi wahitanye abantu barenga ibihumbi 8.