Igisirikare gicungereye umutekano i Bujumbura

Bamwe mubari mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi baracyashakishwa
Image caption Bamwe mu bari mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi ngo baracyashakishwa.

Mu Burundi, igisirikare gicungereye umutekano mu mihanda y'umurwa mukuru Bujumbura aho abamaze igihe bakora imyigaragambyo yamagana icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza kuyobora igihugu ku nshuro ya gatatu bavuze ko batazahigarika.

Ku wa gatanu umukuru w'igihugu yari yasabye ko iyi myigaragambyo ihagarara kandi anavuga ko ifite aho ihuriye n'igikorwa cyaburijwemo cyo guhirika ubutegetsi bwe.

Ariko bamwe mu bahamagaje iyo myigaragambyo bavuze ko ntaho ihuriye n'igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi maze nanone bongera kuvuga ko basabye Perezida Nkurunziza kubahiriza itegeko nshinga.

Leta zunze ubumwe za Amerika nazo zavuze ko umukuru w'igihugu atagombye kwongera kwiyamamaza.

Igisirikare ngo kizeye gufata abandi bantu bari mu gikorwa cyapfubye cyo guhirika ubutegetsi muri kino cyumweru.

Umunyamakuru wa BBC uri i Bujumbura aravuga ko muri uwo mujyi hari ituze rivanze n'akoba ariko ko umutekano ucungerewe cyane.

Hagati aho abantu 18 bakekwaho kuba bari mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi uyu munsi bagejejwe imbere y'urukiko.

Barimo umujenerali n'abapolisi bo mu rwego rwo hejuru babiri batawe muri yombi kuwa gatanu.

Uwari abayoboye - General Major Godefroid Niyombare - ntiyari yatabwa muri yombi.

BBC yabonye gihamya cyerekana igisa n'igitero cyo kwihorera cyagabwe ku bitaro biri i Bujumbura.

Umuganga ubaga yabwiye BBC ko abapolisi binjiye muri ibyo bitaro kuwa gatanu barasa mbere yo gutwara abasirikare batatu bigometse bari bakomeretse.

Kugeza ubungubu aho bajyanywe ntabwo hazwi.

.