Morsi yakatiwe igihano cyo kwicwa

Morsi yavanywe ku butegetsi n'igisirikare muri 2013. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Morsi yavanywe ku butegetsi n'igisirikare muri 2013.

Urukiko rwo mu Misiri rwakatiye Mohamed Morsi wahoze ayobora icyo gihugu igihano cy'urupfu.

Yashinjwaga icyaha cyo kugira uruhare mu itoroka ry'abanyururu ryabaye hashize imyaka ine.

Abayobozi b'amadini mu Misiri ubu nibo bagiye gutanga ibitekerezo byabo kuri icyo gihano mbere yuko gishyirwa mu bikorwa.

Bwana Morsi kandi yashinjwaga icyaha cyo gusohora amabanga ya leta, ariko rero icyemezo cy'urukiko kuri icyo cyaha cyabaye gisubitswe.

Mohamed Morsi - wari ushyigikiwe n'umutwe wa Muslim Brotherhood - yahiritswe n'igisirikare muri 2013.

Guhera icyo gihe imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu yakomeje gushinja leta gukoresha ubucamanza mu kurwanya we n'abamushyigikiye