Afurika yepfo yirukanye abimukira barenga 400

Abimukira barenga 400 badafite ibyangombwa birukanywe. Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Abimukira barenga 400 badafite ibyangombwa birukanywe.

Igihugu cya Afurika yepfo kirukanye abanya Mozambique barenga 400 mu gikorwa cyo kwirukana mu gihugu abimukira badafite ibyangombwa nyuma y'ibikorwa by'urugomo byibasiye abanyamahanga muri Afurika yepfo mu minsi yashize.

Ibyo bitero byibasiye abanyamahanga mu mijyi ya Durban na Johanesbourg byahitanye abantu byibura 7 barimo umwe ukomoka muri Mozambique.

Leta ya Mozambique yavuze ko yatangajwe n'icyo gikorwa cyo kwirukana abaturage bayo.

Ministri ushinzwe ububanyi n'amahanga w'icyo gihugu Oldemiro Baloi yavuze ko mu gihe yari yiteze kugirana na leta ya Afurika yepfo ibiganiro byubaka ku birebana n'ibitero byibasira abanyamahanga muri icyo gihugu, abanya Mozambique bahaba batangiye gutabwa muri yombi.