Ibarura ry'impunzi z'Abarundi mu Rwanda

Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Impunzi z'Abarundi

Hari Abarundi benshi binjiye bakakirirwa mu nkambi z’agateganyo mbere yo kwimurirwa kure y’umupaka. Ariko hari n’abandi bataramenyekana kuko binjiye mu gihugu bakakirwa n’imiryango, abashyikiye mu mahoteli cyangwa abakodesheje amazu ku buryo busanzwe.

Ifatanije n’ishami rya Loni ryita ku mpunzi kandi, Leta ngo irifuza no guteza imbere imirire y’izi mpunzi dore ko ngo hari ahatangiye kugaragara ingaruka z’imirire mibi.

Kugeza ubu U Rwanda ruravuga ko rumaze kwakira ku buryo buzwi impunzi z’abarundi zibarirwa mu bihumbi 26,000. Barimo ibihumbi 22,000 byamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama, iri kure y’umupaka u Rwanda rusangiye n’U Burundi.

Umubare uri hejuru

Ministeri y’impunzi ivuga ko umubare w’abamaze kugera mu Rwanda uri hejuru cyane kuko hari abahisemo kujya mu mijyi nka Kigali, Gitarama, Butare na Rusizi. Aba bakaba biganjemo abashobora kuba bafite amikoro.

Kugeza ubu aba ntibazwi umubare, kandi nta n’inkunga bahabwa iyo ari yo yose.

Kuba batayihabwa ntibivuze ko batayikeneye. Iyi ikaba ari yo mpamvu Minisiteri ishinzwe impunzi ivuga ko igiye kubarura aba bose n’ubwo atari bose bazagezwaho imfashanyo.

Imirire mibi mu nkambi

Hamwe na hamwe mu nkami ngo hatangiye kugaragara ingaruka z’ibiribwa bikeya cyangwa se bitujuje ibya ngombwa ntungamubiri.

Ku mpunzi zisanzwe mu Rwanda z’Abanyekongo na ho iki kibazo cyakunze kuvugwa kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo kuvunja ibiribwa mo amafranga kugira ngo bihahire ibyo bifuje.

Gusa Abarundi bahungiye mu Rwanda bo ntibaragerwaho n’aya mahitamo.

Bwana Azam Sebeer ukuriye ishimi rya Loni ryita ku mpunzi mu Rwanda yemera ko iki kibazo kiriho koko, kandi ngo barashakisha igisubizo’.

Ku bahungiye mu mijyi batarigaragaza, Minisiteri ishinzwe impunzi ivuga ko ishobora gufasha abo izabona ko badafite ubushobozi.

Ngo birashoboka ko bashyikirizwa inkunga bakeneye aho bari mu mujyi cyangwa se bagasabwa gusanga abandi mu nkambi.

Cyakora hari abashobora kutazahitamo kujya mu nkambi kuko bamwe mu bagaragara mu mujyi barimo ababa mu mahotel, bagenda mu mamodoka meza byasobanura ko bafite ubushobozi bwo kubabesha mu mujyi.