CEDEAO ntishaka ko abaperezida bangirwa kurenza manda 2

Yahya Jammeh umaze ku butegetsi manda 4 yanze gushyigikira icyo cyifuzo. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Yahya Jammeh umaze manda 4 ku butegetsi yanze gushyigikira icyo cyifuzo.

Abakuru b'ibihugu bihuriye mu muryango w'ubukungu w'ibihugu byo muri Afurika y'uburengerazuba - CEDEAO - banze icyifuzo cyuko nta mukuru w'igihugu mu bigize uwo muryango ugomba kurenza manda ebyiri ku butegetsi.

Togo na Gambia byateye utwatsi cyane icyo cyifuzo mu nama ya CEDEAO yabereye muri Ghana.

Muri ibyo bihugu byombi ntabwo itegeko nshinga riteganya umubare wa manda umukuru w'igihugu atagomba kurenza ari ku butegetsi.

Mu myaka ishize hagiye haba imyigaragambyo ikaze mu bihugu byinshi bya Afurika yagamana abakuru b'ibihugu bagerageza guhindura itegeko nshinga kugirango bongere kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri.