Malaysia na Indonesia byemeye kwakira abimukira

Abimukira bagera ku bihumbi 7 baheze mu mato abatwaye. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abimukira bagera ku bihumbi 7 baheze mu mato abatwaye.

Malaysia na Indonesia byemeye kuba bibaye byakiriye mu gihe gito abimukira babarirwa mu bihumbi birindwi baheze mu mato ari mu nyanja ikora kuri ibyo bihugu ku buryo ubungubu ibiryo n'amazi yo kumywa birimo kubashirana.

Nyuma y'inama yabereye i Kuala Lumpur - yari yanitabiriwe na Thailand - abategetsi b'ibyo bihugu biyemeje gufasha abimukira ariko ko n'amahanga agomba kubafasha mu kubatuza mu bindi bihugu mu gihe cy'umwaka umwe.

Ibyo bihugu uko ari bitatu byatangaje ko bitewe impungenge cyane n'ubuzima bw'abo bimukira baheze mu mato, benshi muri bo bakaba bava muri Myanmar na Bangladesh.

Ibihugu bya Malaysia na Thailand byaranenzwe cyane kubera ko byanze kwakira abo bimukira.

Benshi muri abo bangabo bakiri mu mazi ni abayislamu bo mu bwoko bw'aba Rohingya bahunga igihugu cya Myanmar ariko leta y'icyo gihugu yanze kwitabira iyo nama.

Ahubwo yasohoye itangazo ivuga ko icyo kibazo kiyiteye impungenge kandi yiyemeza kurwanya abakora ubucuruzi bwo kujyana abimukira mu bindi bihugu rwihishwa.