Burundi: Imyigaragambyo yongeye kuba i Bujumbura

Imyiyerekano i Bujumbura
Image caption Imyiyerekano i Bujumbura

Uno munsi imyiyerekano yasubiye kuba mu murwa mukuru wa Bujumbura, mu ma quartiers amwe amwe hamwe n' uduce tumwe two hagati mu gihugu

Ikibonekeje cyane uyu munsi i Bujumbura ni uko abakora imyiyerekano bitaboroheye kuko igipolisi cyabazibiriye mu duhanda tw'iwabo ntibashobore kugera ku mihanda mikuru iva mu ma quartiers.

Iyo myiyerekano yabaye mu duce tw'amajyaruguru n'amajyepfo y'umurwa mukuru nko mu Ngagara, Cibitoke na Buterere, Musaga na Kanyosha.

Igipolisi cyakoresheje ibyuka bihuma amaso n'amasasu.

No mu misozi ihanamiye umujyi wa Bujumbura nko mu Kamesa no mw'i Sororezo.

Nta mapine cyangwa ibiti bashoboye gushyira mu mihanda minini.

Ariko muri ayo ma quartiers yose nta ma modoka yagendaga.

Croix Rouge ivuga ko hakomeretse abantu 14 barimo abagore 3 n'umwana umwe.